AMAFOTO ATANGAJE: Menya uko urugendo rwa mbere rw’abantu ku Kwezi muri uyu mwaka ruri kugenda

NASA Moon Mission April 2026 Reid Wiseman


Itsinda ry’abahanga mu by’isanzure bane (4) ryamaze kurenga inzira Isi yizengurukaho (Earth’s Orbit), berekeza ku Kwezi mu rugendo rw’amateka rwatangiye ku wa 2 Mata 2026. Uru ni rwo rugendo rwa mbere rurimo abantu rugana ku Kwezi kuva mu mwaka wa 1972.

Iki cyogajuru cyahagurutse saa Sita na 35 z’amanywa (12:35 PM), kikaba cyabanje kuzenguruka Isi inshuro ebyiri kugira ngo kibone imbaraga (Gravity Assist) zizacyerekeza ku Kwezi mu rugendo rw’iminsi 10.

Isi mu ibara ry’ubururu: Amafoto ya mbere yageze hanze

Umuyobozi w’iri tsinda rya NASA, Reid Wiseman, yamaze gushyira hanze amafoto atangaje yafatiye mu isanzure. Ayo mafoto agaragaza umubumbe w’Isi nk’umupira muto w’ubururu uri kure, mu gihe bo bakomeje umuvuduko berekeza mu gice cy’inyuma cy’Ukwezi.

Umugambi w’uru rugendo: "Flyby"

N’ubwo aba bahanga batazamanuka ngo bakandagire ku Kwezi, bafite intego ikomeye:

  • Kuzenguruka Ukwezi: Bazagera mu gice cy’inyuma cy’Ukwezi (Far side of the Moon), ari na cyo gice abantu bari ku Isi badashobora kubona n’amaso.

  • Igerageza ry’ikoranabuhanga: Uru rugendo rugamije kureba niba ibyogajuru bishya bifite ubushobozi bwo kugeza abantu kure mbere y’uko habaho umugambi wo kuhatura.

Kalendari y’urugendo (Important Dates):

  • 2 Mata 2026: Guhaguruka ku Isi.

  • 6 Mata 2026: Kuzenguruka Ukwezi (Moon Flyby).

  • 10 Mata 2026: Kugaruka no kugwa mu nyanja hano ku Isi.

Uru rugendo rufatwa n’abahanga nk'ikiraro kizatuma abantu batangira gutekereza uko batura ku Kwezi, ndetse n’uko bazerekeza ku mubumbe wa Marisi (Mars) mu gihe kiri imbere.


Soma

UBUCUKUZI: Kazakhstan yatangiye gupima amabuye y’agaciro y'ibonekahake yakuye mu Rwanda

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.