Abapolisi barenga igihumbi (1000) bahawe amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza n'igihe cy'amatora
Abapolisi barenga igihumbi nibo bamaze guhabwa amahugurwa yihariye ku bijyanye no gucunga umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza no ku munsi w’amatora nyirizina.
Byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ko uru rwego avugira rwiteguye kuzafasha mu migendekere myiza y’amatora.
Guhera tariki 22 Kamena 2024, abakandida bemejwe ku guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, hanyuma hagati ya taliki 14-16 habe Amatora.
Ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo kuri iki Cyumweru, ACP Rutikanga yavuze ko hari site 15 hirya no hino mu gihugu zizakorerwaho ibyo bikorwa byo kwiyamamaza.
Ati “Hari umutekano rusange w’abantu bose bazaba bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza ariko hari n’umutekano w’abakandida ubwabo no mu muhanda igihe abantu bose bazaba bajya muri ibyo bikorwa.”
Umuvugizi wa Polisi, yavuze ko bamaze iminsi bakorana na komisiyo y’Igihugu y’amatora basura ahazashyirwa site z’amatora ngo hazarusheho gucungirwa umutekano.
Kugeza ubu Inzego z’umutekano zahawe amahugurwa ahagije y’uburyo zizakora akazi kazo muri ibyo bikorwa byose.
No comments