Kwamamaza

Ihuriro ry’ibihugu 7 bikize cyane ku Isi (G7) ryafashe umugambi wo gukoresha umusanzu w'u Burusiya mu guha inguzanyo Ukraine yo kwifashisha mu ntambara.

Published from Blogger Prime Android App
Ihuriro ry’ibihugu 7 bikize cyane ku Isi (G7) ryemeye gukoresha umutungo w’u Burusiya wafatiriwe kugira ngo hakusanywe miliyari 50 z’amadolari ya Amerika yo gufasha Ukraine mu kurwanya ingabo z’u Burusiya zayiteye .

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ari ikindi kintu cyibutsa u Burusiya "ko tutazatezuka", ariko Moscou yavuze ko ingamba zo kwihorera "zizababaza cyane".

Mu nama ya G7 yabereye mu Butaliyani, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky na Biden bashyize umukono ku masezerano y’umutekano y’imyaka 10 hagati ya Ukraine na Amerika, Kyiv ivuga ko ari "amateka".

Aya masezerano BBC ivuga ko ateganya inkunga y’Ingabo za Amerika n’amahugurwa kuri Ukraine, ariko ntabwo ateganya ko Washington izohereza ingabo zo kurwanira nk'umufatanyabikorwa wayo.

Nk’uko byatangajwe na White House, aya masezerano y’umutekano avuze ko Washington na Kyiv bazakorana mu kubaka no kubungabunga ubushobozi bwo kwirinda no gukumira bwa Ukraine, gukaza inganda z’intwaro z’igihugu, no gushyigikira izanzahurwa ry’ubukungu ndetse n’ingufu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.