KUBAZWA AMASASEZERANO: FERWAFA yangiye Rayon Sports kwandikisha Umutoza Haringingo Francis



Haringingo Francis Rayon Sports Kiyovu Sports Contract Dispute 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje ikipe ya Rayon Sports ko ritarayihira ibyangombwa (Licence) byo gukoresha umutoza Haringingo Francis, bitewe n’ikibazo cy’amasezerano agifitanye na Kiyovu Sports yanditse imwinubira.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’aho Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA ku wa 2 Mata 2026 isaba kwandikisha uyu mutoza nk’uwabasimburiye Umufaransa Bruno Ferry. Icyakora, FERWAFA yashingiye ku ngingo ya 28 y’amategeko agenga ihererekanya ry’abakinnyi n’abatoza, ivuga ko amasezerano adashobora guseswa n’uruhande rumwe mu gihe cy’irushanwa hatabayeho ubwumvikane.

Kiyovu Sports ntiyanyuzwe, yageze no muri FIFA

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yagereranyije igikorwa cya Rayon Sports n’umuco wa kera wo “guterura”, avuga ko Haringingo Francis yataye akazi kandi yari agisigaje amezi abiri ku masezerano ye.

Kugira ngo ishimangire uburakari bwayo, Kiyovu Sports yagejeje ikirego no mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ku wa 1 Mata 2026, ishinja uyu mutoza n’ikipe ya Rayon Sports kutubahiriza amategeko agenga amasezerano y’akazi.

Ingaruka ku mukino wa Gicumbi FC

Kuba FERWAFA yanze gutanga ibyangombwa bya Haringingo muri aka kanya, bivuze ko atari bugaragare ku ntebe y’abatoza (bench) ku mukino w’umunsi wa 26 uza guhuza Rayon Sports na Gicumbi FC kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026.

Isesengura ry’amategeko ya FERWAFA:

  • Ingingo ya 28 (Igika cya 1): Amasezerano ata agaciro iyo arangiye cyangwa asheshwe ku bwumvikane bw’impande zombi.

  • Ingingo ya 28 (Igika cya 2): Ntabwo amasezerano ashobora guseswa n’uruhande rumwe mu gihe c’irushanwa (mid-season) keretse habayeho kumvikana cyangwa kwishyura ibiteganywa n’amategeko.

FERWAFA yagiriye inama impande zombi (Rayon, Kiyovu, na Haringingo) kwicarana zigashaka umuti w’ikibazo mu bwumvikane, bitaba ibyo ikibazo kikazakemurwa n’inzego z’ubutabera.

Soma: 

GASOPO KURI BA RUSAHURIRAMUNDURU: Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yatanze integuza ku bazamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.