Kwamamaza

Nyuma y'iminsi mike arahiye Minisitiri Stéphanie Mbombo yeguye ku mpamvuze bwite.

Published from Blogger Prime Android App

Stéphanie Mbombo Muamba wari umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye.

Muamba yari asanzwe ari Minisitiri uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye, akaba yari ashinzwe kubungabunga ubukungu bushingiye ku bidukikije.

Ku wa 29 Gicurasi ni bwo yari yahawe izo nshingano na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, mbere yo gutangira imirimo mu minsi irindwi ishize.

Amakuru y’ubwegure bwe yemejwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka, mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024. Iryo tangazo rivuga ko Minisitiri Muamba yeguye "ku mpamvu ze bwite".

Rikomeza rivuga ko Minisitiri w’Intebe, Suminwa Tuluka, yamaze kumenyesha Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo iby’ubwegure bw’uriya Minisitiri, ahita amuvana muri Guverinoma.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe wa RDC rivuga ko Muamba weguye "guhera uyu munsi ntashobora kongera kwinjira muri Guverinoma ya RDC", kuko yamaze gutakaza ubuziranenge.

Kwegura kwa Minisitiri Stéphanie Mbombo Muamba bisobanuye ko Guverinoma ya RDC yari isanzwe ifite abaminisitiri 54 yahise isigarana 53.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.