Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa RDC


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gracia Yamba.

Ibiganiro by’aba bakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahari kubera umwiherero w’iminsi itatu wa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abandi bafite mu nshingano uyu muryango.

Nduhungirehe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yavuze ko we na mugenzi we babifashijwemo na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya Tanzania na Sudani y’Epfo. Aba bombi ni na bo bayoboye uriya mwiherero.

Ibiganiro kandi byanitaniriwe na ba Minisitiri bo mu bihugu bya Uganda na Kenya, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC ushinzwe ibijyanye na Politiki.

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze imyaka irenga ibiri birebana ay’ingwe, kubera amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC aho ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zirwana n’inyeshyamba za M23 Kinshasa ivuga ko zishyigikiwe na Kigali.

U Rwanda ruhakana ibyo birego ahubwo rugashinja RDC gukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR umaze igihe ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko we na Minisitiri Yamba "bashimangiye ko hakenewe igisubizo cya Politiki mu gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC. Yunzemo ko "hafashwe ibyemezo bifatika byo kuzahura ibiganiro by’amahoro bya Nairobi na Luanda".

Abakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na Congo bahuriye mu biganiro, nyuma y’iminsi mike Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu byombi atangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Congo bahurire mu biganiro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.