Muhanga: Umubyeyi Kamugisha yafashwe n’inda ari ku kibuga aho yari yagiye kwamamaza


Umubyeyi Kamugisha Marie Gorethi ukomoka mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yafashwe n’inda ari ku kibuga cyo ku Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, aho yari yagiye kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Uyu mubyeyi utuye mu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, yabyariye mu nzu y’ababyeyi igezweho bubakiwe na Perezida Kagame.

Kamugisha Mari Gorethi avuga ko mu gitondo bari bamubujije kuva mu rugo ngo ajye kwamamaza umukandida we Paul Kagame, gusa nyuma aza kujyayo. Ati: “Babanje kunyangira kujya kwamamaza Perezida wanjye Paul Kagame, ariko nyuma nza kujyayo ndetse banyicaza ahantu heza hari hagenewe ababyeyi.”

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.