GASOPO KURI BA RUSAHURIRAMUNDURU: Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yatanze integuza ku bazamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran



Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abacuruzi kwirinda guhenda abaturage bitwaje ingaruka z’intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran imaze iminsi 34 ibera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Kuva ku wa 28 Gashyantarare 2026, ubwo Amerika yagabaga ibitero kuri Iran, isi yinjiye mu bihe bikomeye by’ubukungu bitewe n’ifungwa ry’umuhora wa Hormuz. Uyu muhora unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku isi, bigatuma ibiciro by’ingufu n’ubwikorezi bitumbagira.

Ibiciro twahangana na byo, ariko icyo tutahangana na cyo ni ukubura kw'ibicuruzwa

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Leta isobanukiwe ko hari izamuka ry’ibiciro rishingiye ku isoko mpuzamahanga, ariko ko bitagomba kuba urwaho rwo gukanda umuturage nta mpamvu ifatika.

Yagize ati: “Ntabwo tuzaza ngo dushyireho igiciro ku muntu, ariko agomba kuza akatwereka impamvu y’ibyo biciro. Abakozi barahari babicunga kandi bazahana abazaba bigaragara ko bari kuba barusahuriramunduru.”

Made in Rwanda nk’igisubizo cy’igihe kirekire

Mu rwego rwo kugabanya gukurira amaso ibicuruzwa bituruka hanze bikunze guhungabanywa n’intambara n’ifungwa ry’imihanda y’inyanja, Minisitiri w’Intebe yasabye abanyenganda n’abashoramari mu Rwanda kongera umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu.

Yashimangiye ko:

  • Abanyenganda: Bagomba gukora ku bushobozi bwabo bwose bakageza ku isoko ibikunze guturuka hanze.

  • Ubuziranenge: Ibikorerwa mu Rwanda bigomba kuba byujuje ubuziranenge ariko bidahenze kugira ngo Abanyarwanda babikunde kandi babishobore.

  • Leta: Ikiyemeje gukemura inzitizi zikidindiza inganda z’imbere mu gihugu kugira ngo umusaruro wiyongere.

Iperereza riratangiye

Minisitiri w’Intebe yamenyesheje abacuruzi ko hari itsinda ryashyizweho rishinzwe gukurikirana uko ibiciro bihagaze ku masoko. Uwo bizagaragaraho ko ari kuzamura ibiciro mu buryo budafite ibisobanuro bya tekiniki (binyuranyije n’uko isoko mpuzamahanga rihagaze), azashyikirizwa inzego zibishinzwe ahanwe.


Soma: 

GUKORA 24/24: Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yashimangiye ko nta tegeko ribuza abantu gukora nijoro

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.