Kwamamaza

RDC: Abasirikare bahunze imirwano muri Teritwari ya Lubero bagejejwe imbere y'ubutabera



Abasirikare 32 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bafunzwe bakurikiranweho ibyaha birimo guhunga M23 ubwo bari bahanganye na yo mu mirwano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga ni bwo aba basirikare batangiye kuburanishirizwa i Butembo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo "guhunga umwanzi, gusesagura amasasu ndetse no gusahura abaturage". Ni ibyaha bakoreye muri Teritwari ya Lubero, aho umutwe wa M23 uheruka kwigarurira uduce dutandukanye turimo imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba.

Amakuru y’ifungwa ry’aba basirikare yemejwe n’Umuvigizi w’ingabo za RDC ziri mu bikorwa bya gisirikare mu gice cya Grand-Nord, Lieutenant Colonel Mack Hazukay.

Uyu yavuze ko muri bariya basirikare harimo bane b’igitsina gore. Yunzemo ko bazahanwa hisunzwe amategeko.

Umuvugizi wa Sosiyete sivile ikorera muri Lubero yavuze ko mu byo bariya basirikare basahuye harimo imodoka na za moto basanze ku muhanda uhuza Kanyabayonga na Butembo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.