Premier League: Arsenal yashyize akaguru kamwe ku gikombe nyuma yo gutsinda West Ham mu minota ya nyuma

 


Ijoro ryo ku Cyumweru ryasize imitima y’abakunzi ba Arsenal ihagaze, ariko Leandro Trossard aza kuyigarura mu nteko ku munota wa 83. 

West Ham 1-0 byatumye Arsenal igira amanota 79, isiga Manchester City amanota 5 mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo shampiyona irangire.

Ibyaranze uyu mukino w’ishiraniro:

  • Leandro Trossard nka Super-Sub: Nyuma yo gukomwa mu nkokora n'ubwugarizi bwa West Ham, Trossard yinjije igitego ku mupira mwiza yahawe na kapiteni Martin Ødegaard.

  • Akazi ka VAR: Mu minota y'inyongera, imitima yongeye gusimbuka ubwo Callum Wilson yishyuriraga West Ham, ariko amashusho ya VAR yerekana ko umunyezamu David Raya yari yakorewe ikosa, igitego gihita giteshwa agaciro.

  • Imibare y’igikombe: Arsenal isigaje imikino ibiri (Burnley na Crystal Palace). Nitsinda uwa Burnley, ishobora guhita yegukana igikombe mu gihe Manchester City yaba igize aho itakaza amanota muri itatu isigaje.

Ku rundi ruhande, iyi ntsinzi yasize West Ham mu mazi abira, kuko yagumye mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya kabiri (Relegation zone) ku mwanya wa 18.



No comments

IZIHERUKA

Muderi Akbar yahesheje Rayon Sports amanota atatu imbere ya Kiyovu Sports

  Rayon Sports yongeye gushimisha abafana bayo, itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro ...

Powered by Blogger.