Amakuru nshya ku burwayi bwa P Fla: Yavanywe i Faisal ajyanwa muri CHUK
Umuraperi P Fla, umwe mu nkingi za mwamba z’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, ari mu bitaro kuva ku wa 8 Gicurasi 2026.
Amakuru agera kuri InganjiNews aremeza ko uyu muhanzi yabanje kwakirwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal (KFH), ariko nyuma y’umunsi umwe akaza kwimurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ari naho akiri kugeza ubu.
Icyo tuzi kugeza ubu:
Uko uburwayi bwatangiye: P Fla yajyanywe kwa muganga ikitaraganya ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Imiterere y'uburwayi: Kugeza ubu, amakuru arambuye ku cyaba cyateye uyu muraperi gufatwa ntabwo aratangazwa n'umuryango we cyangwa inshuti ze za hafi.
Urugendo rwe mu muziki: P Fla azwi cyane nk'umwe mu bashinze itsinda rya Tuff Gang, ryahinduye isura ya Hip Hop mu Rwanda mu myaka ya 2000, hamwe na bagenzi be nka Jay Polly (RIP), Bull Dogg, Fireman, na Green P.
P Fla yakunzwe cyane kubera amagambo akomeye agize indirimbo ze n’uburyo agaruka ku buzima bw’ukuri bw’urubyiruko rwo mu muhanda n’ahandi.
No comments