"Automatic Nuclear Strike": Koreya ya Ruguru yemeje ko intwaro kirimbuzi zizirasa Kim Jong-un naramuka yishwe

 


Ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2026 ryanze gusiga amatsiko menshi ku mahanga, ubwo urwego rw’iperereza rwa Koreya ya Ruguru (NIS) rwashyiraga hanze amabwiriza mashya agenga intwaro kirimbuzi. 

Izi mpinduka zikubiye mu ngingo ya gatatu y’itegeko rishya, zije nyuma y’aho ibitero bya Amerika na Israel bihitanye abayobozi bakuru ba Iran muri uyu mwaka, ibintu byateye ubwoba bukomeye i Pyongyang.

Ingingo z’ingenzi ugama kumenya:

  • Kwihura kw’intwaro: Mu gihe habayeho igitero kigambiriye guhitana Kim Jong-un, system y’intwaro kirimbuzi izahita ikora "Automated Response" yirase ku mwanzi nta muntu n’umwe utanze itegeko.

  • Isomo rya Iran: Prof. Andrei Lankov asobanura ko ibyabaye kuri Ali Khamenei muri Iran byakanguye Kim Jong-un, atangira kubona ko ikoranabuhanga rya Amerika n’ubutasi byashobora kumugeraho na we.

  • Kurindwa k’ubuyobozi: Bitandukanye na Iran, i Pyongyang internet igenzurwa ku kigero cya 100%, camera zo mu mihanda ni nke, kandi Kim Jong-un agenda muri gari ya moshi y'umutekano udasanzwe kugira ngo atabonwa na satellite.

  • Ubushobozi bwa Hwasong: Koreya ya Ruguru ifite missile nka Hwasong-15 ishobora kugera muri Amerika (California) mu ntera y’ibilometero 13,000, n’izindi nka Hwasong-12 zishobora guhamya intego aho ari ho hose muri Aziya.

Iri tegeko riteye ubwoba rishaka kwereka isi ko kwica Kim Jong-un atari iherezo ry’intambara, ahubwo ko ari intangiriro y’isenyuka ry’isi binyuze mu bisasu bya nucléaire bizirasa mu buryo bwikoresheje.


No comments

IZIHERUKA

DJ Lamper yatangije Atmosfera Foundation igamije gufasha abatishoboye binyuze mu muziki

  Umunyarwanda Eric Lamperti, uzwi nka DJ Lamper, yiyemeje guhuza imyidagaduro n’ubugiraneza binyuze mu muryango "Atmosfera Foundation...

Powered by Blogger.