Muderi Akbar yahesheje Rayon Sports amanota atatu imbere ya Kiyovu Sports
Rayon Sports yongeye gushimisha abafana bayo, itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, witabiriwe n’abafana benshi b’amakipe yombi.
Igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa karindwi, ubwo Muderi Akbar yabyazaga umusaruro umupira mwiza yari ahawe na Muhoza Daniel.
Rayon Sports yihariye igice cya mbere, ndetse ibona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Muhoza Daniel na Junior Kameni, ariko byombi biterwa utwatsi kubera kurarira.
Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yongereye imbaraga mu busatirizi, ishaka igitego cyo kwishyura. Icyakora, ubwugarizi bwa Rayon Sports n’umunyezamu wayo Dande Junior bayifashije kugumana intsinzi kugeza umukino urangiye.
Aya manota atatu yatumye Gikundiro igira amanota 15, ifata umwanya wa kane by’agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona.
Imikino y’umunsi wa 10 irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho Police FC iza gucakirana na APR FC saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

No comments