Money Heist Universe: Netflix yemeje kugaruka kwa La Casa de Papel mu gice gishya kuri uyu wa 15 Gicurasi

 


Nyuma yo kurangira mu mwaka wa 2021 benshi bazi ko ari iherezo rya "El Profesor" n’ikipe ye, ikigo Netflix cyatunguranye cyemeza ko isi ya La Casa de Papel igikomeza. 

Binyuze mu butumwa bugufi n’amashusho y’amasegonda make, Netflix yashyize mu matsiko abafana bayo benshi ku Isi yose, itangaza ko igice gishya kizasohoka tariki ya 15 Gicurasi 2026.

Ibyo kumenya kuri uyu mushinga mushya:

  • Ubutumwa bwa Netflix: "Byose byatangiye ari amafaranga maze biba zahabu n’ubutunzi butagira igiciro. Impinduramatwara ntirarangira."

  • Izuka rya filime: La Casa de Papel yatangiye mu 2017 kuri Antena 3 (Espagne) itangira guca ibintu ku Isi yose imaze kugurwa na Netflix. Nyuma y’imyaka itanu season ya 5 irangiye, Netflix yasanze "Money Heist Universe" ari umushinga mugari ugishobora kubyara umusaruro.

  • Ibanga ry’amakuru: N’ubwo itariki y’isohoka imenyekanye, Netflix yagize ibanga rikomeye inkuru (plot) izagaragaramo n’abakinnyi bashya bazaba bari kumwe n’abasanzwe.


No comments

IZIHERUKA

Money Heist Universe: Netflix yemeje kugaruka kwa La Casa de Papel mu gice gishya kuri uyu wa 15 Gicurasi

  Nyuma yo kurangira mu mwaka wa 2021 benshi bazi ko ari iherezo rya "El Profesor" n’ikipe ye, ikigo Netflix cyatunguranye cyemeza...

Powered by Blogger.