Hantavirus: RBC yatangiye gukurikirana icyorezo gishya cyagaragaye mu bwato bwa M/V Hondius

 

Hantavirus

Isi yongeye kureba ay’ingwe nyuma y’uko urugendo rw’ibyishimo rwo ku mugabane wa Antarctique ruhindutse agahinda, ubwo abagenzi mu bwato bwa M/V Hondius batangiraga guhitanwa n’indwara ya Hantavirus. 

Iyi ndwara, imaze guhitanwa n’abantu batari bacye barimo n’Umudage n’Umwongereza wajyanwe kuvurirwa muri Afurika y’Epfo, yatumye inzego z’ubuzima ku Isi, zirimo na RBC mu Rwanda, zihagarara kigabo.

Icyo ugomba kumenya kuri Hantavirus (Andes Virus):

  1. Imvano: Ikomoka ku ngugunnyi (inkegesi/imbeba). Virusi iba mu nkari, amacandwe, n’ibisigazwa by’izi nyamaswa.
  2. Uko yandura: Abantu bayandura binyuze mu guhumeka umwuka wandujwe n’ibi bisigazwa, cyangwa gukora ahantu handuye ukikora mu maso, ku munwa n’izuru.
  3. Umwihariko wa Andes Virus: Nk’uko RBC yabigaragaje, ubu bwoko bugaragara muri iki cyorezo bushobora kwandura hagati y’abantu (Human-to-human transmission), nubwo biba gake cyane kandi bigasaba kuba abantu begeranye cyane igihe kirekire.
  4. Ibimenyetso: Umuriro mwinshi, gutitira, umunaniro, kubabara imikaya, isesemi, no guhumeka nabi cyane mu cyiciro gikomeye.

RBC irasaba umuntu wese wumva afite ibimenyetso bisa n’ibya grippe cyangwa malariya kwihutira kujya kwa muganga, kuko Hantavirus ishobora kwitiranywa n’izindi ndwara.


No comments

IZIHERUKA

Africa Forward Summit: Macron yageze i Nairobi mu nama igiye guhuza abakuru b’ibihugu barenga 30

  Umujyi wa Nairobi wahindutse ihuriro rya dipolomasi mpuzamahanga, ubwo Perezida William Ruto yakiraga Emmanuel Macron w’u Bufaransa.  Uyu ...

Powered by Blogger.