SGR Isaka-Kigali: Umuvuno mushya ugiye gukuraho inzitizi y'imyaka 25 ku muhanda wa gari ya moshi
Inzozi z’u Rwanda zo kugera ku nyanja mu buryo bwihuse kandi budahenze zigiye kuba impamo. Umuhanda wa gari ya moshi wa kilometero 571 uzahuza Isaka (Tanzania) na Kigali, ugiye kwihutishwa nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byombi babishimangiye muri uku kwezi.
Iyu mushinga ufite agaciro ka miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika, witezweho guhindura isura y’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kuki uyu muhanda ubu ari ingenzi kurusha mbere?
- Kugabanya ibiciro: U Rwanda rugaragaza ko uyu muhanda uzagabanya hagati ya 40% na 60% by’amafaranga rwatangaga mu bwikorezi. Ibi bivuze ko ibiciro by’ibiribwa n’ibikoresho by’ubwubatsi biva hanze bizagabanuka ku muturage usanzwe.
- Gukemura umuvundo ku mupaka: Buri munsi, amakamyo arenga 600 yambuka umupaka wa Rusumo, imibare ikubye kabiri iyo mu myaka itatu ishize. Gari ya moshi imwe ishobora gutwara imizigo ingana n’iy’amakamyo arenga 50 icyarimwe, bityo ikagabanya umuvundo n'iyangirika ry'imihanda.
- Tanzania nk'umufanyabikorwa wa mbere: Tanzania nicyo gihugu cya kabiri u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa byinshi (nyuma y’u Bushinwa), aho muri 2023 gusa rwakuyeyo ibifite agaciro ka miliyoni $228.26.
Inzitizi n'amateka mu ncamake:
Muri Vision 2020, uyu mushinga wari gushyirwa mu bikorwa ariko ukoma mu nkokora n'amikoro. Mu 2007, sosiyete y'u Buhinde 'RITES Ltd' yagerageje kuwukora ariko amasezerano azamo kidobya.
Nyuma yaho mu 2018, Dr. John Pombe Magufuli yongeye kuwutangiza, none mu 2026, Samia Suluhu Hassan na Paul Kagame bashyizeho umukono ku masezerano yo kuwusoza.
No comments