Isoko rya Kinama i Bujumbura ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye

Isoko rya Kinama


Kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026, isoko rya Kinama ryo mu Mujyi wa Bujumbura ryibasiwe n'inkongi y'umuriro ikomeye yatikije ibintu byinshi, isiga abacuruzi benshi mu marira n'agahinda gakomeye.

Uko inkongi yagenze n'ibyangiritse 

Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko umuriro watangiye kwaka ahagana mu ma saa mbiri n'iminota cumi n'itanu (8h15) za mu gitondo. 

Umuriro wahise ukwirakwira vuba mu gice cy’isoko gicuruza ibintu byaka vuba, cyane cyane amavuta yo kwisiga (cosmetics) n'ibindi bikoresho bikoze mu birashira.

Ubutabazi n’inzego z’ubuyobozi 

Serivisi zishinzwe kuzimya umuriro zahageze zitinze ho gato, bituma kugeza saa sita z’amanywa umuriro wari ugishaka gukaza umurego. 

Abashinzwe umutekano byabaye ngombwa ko bakumira abacuruzi bashakaga kwishora mu muriro ngo barokore ibyabo, mu rwego rwo kwirinda ko hagira abahasiga ubuzima.

Guverineri w’Intara ya Bujumbura n’umuyobozi wa Komini Ntahangwa basuye iri soko kugira ngo bihanganishe abagezweho n’ibi byago, ari nako batangira isuzuma ry’ibyangiritse. 

Kugeza ubu, agaciro k’ibyakongotse n’inkomoko y’umuriro ntibitangazwa.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.