FERWACY: Amatora y’ubuyobozi bushya yashyiriweho itariki n’amabwiriza
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko ku itariki ya 31 Gicurasi 2026, ari bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi nshya.
Ibi bije nyuma y’aho komite yari isanzwe iherereye mu bihe bitoroshye by’ubwegure bwa hato na hato, bikaba biteganyijwe ko abazatorwa bazayobora manda y’imyaka itanu.
Ingengabihe y’ibikorwa by’amatora:
Komisiyo y’amatora yagaragaje inzira abakandida n’abanyamuryango bazanyuramo:
11 Gicurasi: Gutangaza amabwiriza agenga amatora.
12 – 19 Gicurasi: Kwakira amadosiye (kandidatire) z’abashaka kwiyamamaza.
20 Gicurasi: Gutangaza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe.
23 Gicurasi: Gutangaza urutonde rwa burundu nyuma y’ubujurire.
24 – 30 Gicurasi: Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri ba kandida.
31 Gicurasi: Umunsi w’amatora no gutangaza abatsinze.
Imiterere y’ubuyobozi bucyuye igihe
Ubuyobozi bucyuye igihe bwari buyobowe na Ndayishimiye Samson, bwagiyeho buje kusoza manda yari yatangiye mu 2019 nyuma y’ubwegure bw’uwari Perezida icyo gihe.
Iyi komite nshya itegerejweho kuzana ituze n’icyerekezo gishya muri FERWACY, cyane ko ari umukino uha u Rwanda ishema mu rwego mpuzamahanga.
No comments