Urugero rushya rw’iterambere: Internet Banking mu Mirenge SACCO izatangira gukora mu Ukuboza 2026

 

Urugero rushya rw’iterambere: Internet Banking mu Mirenge SACCO izatangira gukora mu Ukuboza 2026

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko uburyo bwa Internet Banking mu Mirenge SACCO buteganyijwe gutangira gukora mu mpera z’uyu mwaka wa 2026. Iyi ni intambwe ikomeye izatuma abanyamuryango bafite smartphone na mudasobwa bashobora kugenzura konti zabo no kwishura bidasabye gusubira kuri banki.

Iterambere rya SACCO mu mibare: 

Nyuma yo guhuriza Imirenge SACCO ku rwego rw’Akarere byarangiye muri Gashyantare 2026, ubu SACCO zose mu gihugu zigeze kuri 30 (District SACCOs). Ibi byatumye:

  • Umubare w’abakoresha Mobile Banking (akanyenyeri) wiyongera cyane, aho muri Mata 2026 honyine hiyongereyeho abantu 16,205.

  • Habikujwe amafaranga asaga Miliyari 16.6 Frw hakoreshejwe telefone, naho habitswa asaga Miliyari 23 Frw.

Systeme y’Abanyarwanda ifite umutekano: 

MINECOFIN ihamya ko iyi systeme nshya yakozwe n'abahanga b’Abanyarwanda, yubahiriza ibipimo mpuzamahanga kandi ifite umutekano uhagije ku bitero by’ikoranabuhanga. Nyuma y’iyi ntabwe, SACCO irateganya kwerekeza ku kuba Cooperative Bank ku rwego rw'igihugu.


 Africa’s Business Heroes 2026: Amahirwe yongerewe kuri ba rwiyemezamirimo ba Afurika 


No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.