Africa’s Business Heroes 2026: Amahirwe yongerewe kuri ba rwiyemezamirimo ba Afurika

 

Africa’s Business Heroes 2026: Amahirwe yongerewe kuri ba rwiyemezamirimo ba Afurika



Irushanwa rikomeye rya Africa’s Business Heroes (ABH), ryashinzwe na Jack Ma Foundation, ryatangaje impinduka zishimishije aho umubare w’abakomeza mu cyiciro cya mbere wazamutse ukava kuri 50 ukagera ku 100. Ibi bigamije guha urubuga abanyempano benshi mu bucuruzi bwo kuri uyu mugabane.

Miliyari 1.9 z’amafaranga y’u Rwanda arategereje 

Muri uyu mwaka, ba rwiyemezamirimo 10 ba mbere bazagabana miliyoni $1.5.

  • Uwa mbere: Ibihumbi $300

  • Uwa kabiri: Ibihumbi $250

  • Uwa gatatu: Ibihumbi $150

  • Abasigaye mu 10 ba mbere: Buri wese ahabwa ibihumbi $100.

Ubuhamya bw’Abanyarwanda bageze kure 

Mu kiganiro cyabaye ku wa 22 Mata 2026, Albert Munyabugingo (Vuba Vuba) yagaragaje ko iri rushanwa ryamufashije kwagura ubucuruzi bwe none ubu akaba ageze no muri Uganda. Ku rundi ruhande, Diane Mukasahaha (DIKAM) yavuze ko ABH yamufashije gusobanukirwa imibare n’imicungire y’ubucuruzi bwe ku rwego mpuzamahanga.

Ese waba wujuje ibisabwa? 

Kwiyandikisha birasaba:

  1. Kuba uri Umunyafurika.

  2. Kuba ubucuruzi bwawe bukorera muri Afurika.

  3. Kuba bumaze nibura imyaka itatu bukora.

Itariki ntarengwa: Kwiyandikisha bizarangira ku wa 28 Mata 2026.


 Rubavu Music Awards & Talent Detection: Ibihembo ku mpano z'i Rubavu bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri 

No comments

IZIHERUKA

MFT: RBC yatangije uburyo bushya bwo guhinduranya imiti ya Malaria mu Rwanda

Mu rwego rwo kwirinda ko agakoko gatera Malaria kageraho kakamenyera imiti gasanzwe gahabwa (Coartem), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (R...

Powered by Blogger.