UBUKUNGU 2026: Claver Gatete yerekanye uburyo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati iri gukoma mu nkokora Afurika

 

Claver Gatete UN ECA COM 2026 Africa economy oil prices

Mu nama ya 58 y’Abaminisitiri b’Imari n’Igenamigambi (COM 2026), Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UN ECA, Amb. Claver Gatete, yatanze umuburo ukomeye ku bihugu bya Afurika ku bijyanye n’ingaruka z’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nk’uko Amb. Gatete yabigaragaje, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari imbogamizi ku gihu n’ubucuruzi mpuzamahanga, kandi ko biri kugira ingaruka zikomeye ku isoko ry’ingufu muri Afurika. Ibi biterwa n’uko ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika bikura 75% bya peteroli bikoresha mu gace k’Uburasirazuba bwo Hagati ubu kugeze mu kaga k’intambara.

Ingingo z’ingenzi Amb. Gatete yagaragaje:

  • Umuhora wa Hormuz n’amahirwe kuri Afurika: Mu gihe inzira ya Hormuz ikomeje kuzitirwa, Afurika ishobora kwishakamo ibisubizo ikaba inzira nshya y’ubucuruzi n’indi migabane.

  • Ishoramari rigamije impinduka: Yasabye ko ishoramari rirambye ridakwiye kwibanda ku bwinshi gusa, ahubwo rigomba kongera ubuziranenge bw’ibikorwa n’imibereho myiza y’abaturage.

  • Gukoresha Ikoranabuhanga: Hakenewe impinduka mu micungire y’imari, hashingiwe ku guhanga ibishya n’ikoranabuhanga (Innovation) kugira ngo Afurika ihangane n’ibibazo by’ubukungu itungurwa.

  • Imiyoborere y’amadeni n’ingengo y’imari: Ibihugu byasabwe kugira ubushishozi mu gufata amadeni no gukoresha ingengo y'imari mu mishinga itanga inyungu zifatika ku baturage.

Isesengura rya Inganjinews

Iyi mbwirwaruhame ya Amb. Claver Gatete iratwibutsa isomo ryo kwirinda kuko bitabara. Mu gihe Afurika ikomeje kugirwaho ingaruka n’ibibazo by’amahanga, igihe kirageze ngo hagabanywe ijanisha rya 75% by’ingufu dukura mu Burasirazuba bwo Hagati.

Kuri twe, amaso akwiye kureba ku yandi masoko y’ingufu (Green energy) no kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo (AfCFTA). Amb. Gatete arerekana ko n’ahari ibibazo, hashobora kuvuka amahirwe mashya niba Afurika imaze kwiyubaka nk’inzira nshya y’ubucuruzi mpuzamahanga isimbura iziri mu ntambara.


SOMA: IMPINDUKA I GOMA: Menya abayobozi bashya bashyizweho mu mujyi wa Goma no muri Teritwari ya Lubero

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.