INTAMBARA CYANGWA AMAHORO? Netanyahu yatanze amabwiriza yo gutangiza ibiganiro na Libani
Mu gihe amaraso n’imyotsi bikiri byose mu Mujyi wa Beirut n’inkengero zawo, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatunguranye kuri uyu wa 9 Mata 2026 atangaza ko yatanze amabwiriza yo gutangiza ibiganiro by’amahoro na Libani. Ibi bije nyuma y’aho Isiraheli ihagaritse kurasa kuri Iran, ariko ikimurira ingufu zayo zose muri Libani mu gitero cyahitanye abarenga 1,700 mu minsi mike.
Ingingo z’ingenzi Netanyahu yashyize ku meza:
Kwambura intwaro Hezbollah: Isiraheli irashaka ko uyu mutwe urekura intwaro burundu kugira ngo amahoro arambye aboneke.
Ubufatanye bw’amahoro: Isiraheli irifuza ko hagati yayo na Libani hashyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro azira ubushyamirane.
Ibiganiro bitaziguye: Netanyahu yavuze ko ibi biganiro bikwiriye gutangira "vuba bishoboka".
Libani yiteguye ite?
Perezida wa Libani, Joseph Aoun, yahise asubiza ko igisubizo cyonyine ari uguhagarika imirwano (Ceasefire) mbere y’uko ibiganiro bitangira. Yatangaje ko yatangiye gukorana n’amahanga kuri iki cyemezo kandi ko hari icyizere cy’uko ibintu bishobora guhinduka.
Icyatumye ibintu birushaho kuzamba muri Libani:
Intambara yafashe indi sura ku wa 2 Werurwe 2026, nyuma y’iyicwa rya Ali Khamenei. Ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byumvikanaga ku gahenge muri iki cyumweru, Isiraheli yahise yimurira ni ingufu zayo zose kuri Hezbollah muri Libani.
Abasize ubuzima: Libani ivuga ko abantu 1,700 bishwe (harimo abana 139).
Abarwanyi bishwe: Isiraheli ivuga ko imaze kwica abarwanyi ba Hezbollah 1,100.
Icyago cy'impunzi: Abantu barenga miliyoni 1.2 bo muri Libani bamaze kuvanwa mu byabo n’iyi ntambara muri 2026.
Isesengura rya Inganjinews
Iyi ntambwe ya Netanyahu iragaragaza "Dipolomasi y’Igitutu" (Pressure Diplomacy). Nyuma yo gukubita Hezbollah inshuro nyinshi akoresheje intwaro ziremereye, Isiraheli ubu irashaka gusarura umusaruro wa politiki: kwambura intwaro Hezbollah. Icyakora, kwambura uyu mutwe intwaro ni imvugo yagorana gushyirwa mu bikorwa mu gihe Hezbollah ikiri umutwe ufite imbaraga mu butegetsi n’igisirikare cya Libani.
Iki ni ikigeragezo gikomeye kuri Perezida Joseph Aoun, kuko agomba guhitamo hagati yo kwemera ibyasabwe na Isiraheli kugira ngo ahagarike ubwicanyi, cyangwa gukomeza gushyigikira Hezbollah akomeza guhura n'ibitero simusiga bya Isiraheli.
SOMA: DIPOLOMASI: u Rwanda na Tchad byashyizeho Komisiyo ihuriweho mu gushimangira umubano
No comments