Rwanda: Imbuga nkoranyambaga zigiye gukumirwa ku bana bari munsi y’imyaka 16
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko yatangiye gutegura gahunda ikaze yo gukumira abana bafite imyaka 16 kumanura gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Iyi gahunda igamije kurinda abana guhura n’ibibahungabanya no kubungabunga umutekano wabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Impamvu ziri gutuma iri tegeko ritegurwa
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ishusho ziteye inkeke ku mikoreshereze ya internet mu bana:
Imibare ihambaye: Abana 46% bajya mu by’ikoranabuhanga bifashishije telefone zabo, iz’ababyeyi, cyangwa mudasobwa zo ku mashuri.
Ibibazo bahura na byo: Hagati ya 30% na 35% by’abana babajijwe bemeje ko bahura n’ibibahungabanya, birimo ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina n’ibindi bikorwa byangiza.
Imbuga ziri ku isonga: Tik-Tok na YouTube nizo mbuga zagaragajwe ko zikunze guhuriraho n’ibibazo byinshi.
U Rwanda ruzabigeraho rute?
Minisitiri Paula Ingabire yavuze ko u Rwanda ruzifashisha uburyo bukoreshwa mu bindi bihugu nka Indonesia na Australia.
Ubufatanye n'ibigo by'ikoranabuhanga: Leta izafatanya n'ibigo bitanga internet (ISPs) n'ibigo bitunze imbuga nkoranyambaga kugira ngo umwana ufite imyaka 16 kumanura atemerewe gutunga konti cyangwa kureba ibyashyizweho.
Uruhare rw'ababyeyi: Mu gihe iri tegeko ritaratangira, ababyeyi basabwa kugenzura ibyo abana bareba kuri telefone no kubagenera amasaha ntarengwa.
Iyi gahunda nitezwa gutangira, izafasha mu kugabanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga (Cybercrimes) no gutuma abana bita ku bintu bijyanye n'imyaka yabo kandi bibafitiye akamaro mu masomo.
Ray J yateje impaka: Avuga ko amaze kuryamana n’abagore basaga 12,500 mu buzima bwe
No comments