Minisiteri y’Ubuzima Ikeneye Abakozi Barenga 3000 mu Butabazi bwihuse: Ese U Rwanda Rwiteguye Gute?
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje gahunda nshya igamije kongera imbaraga mu gutanga ubutabazi bwihuse (Emergency Medical Services), aho igaragaza ko hakenewe abakozi barenga 3000 bazafasha mu bihe by’impanuka n’ibindi byihutirwa.
Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’icyiciro cya mbere cy’abakozi bagenewe gutanga serivisi z’ubutabazi mbere y’uko umurwayi agezwa kwa muganga.
Ubutabazi bwihuse ni ingenzi mu kurokora ubuzima
Aba bakozi bahuguwe bagira uruhare rukomeye mu gutabara abahuye n’impanuka cyangwa ibindi bibazo byihutirwa, mbere yo kubageza ku bitaro. Ubumenyi bahawe bubafasha gukora mu buryo bwihuse kandi bufite ireme, hagamijwe kurokora ubuzima bw’abantu benshi bashoboka.
Umwe mu bahuguwe, Jean d’Amour, yavuze ko aya mahugurwa yabongereye ubumenyi mu gutanga ubutabazi bugezweho ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:
“Twize uburyo bwo gutabara abantu mu gihe gito cyane, by’umwihariko mu mpanuka zo mu muhanda. Intego ni uko mu minota itarenze 10, tuba twatangiye gutabara, kandi mu isaha imwe umurwayi akaba yamaze kugera kwa muganga.”
Impamvu hakenewe abakozi benshi
Dr. Nkeshimana Menelas, ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko ubutabazi bwihuse busaba ubunyamwuga, gutekereza vuba no gukorana neza kw’inzego zitandukanye.
Yasobanuye ko igihugu gifite ambulances zigera kuri 600, kandi buri imwe igomba gukorerwamo n’abakozi batanu kugira ngo serivisi zitangwe amasaha 24 kuri 24.
Ibi bituma hakenerwa nibura abakozi 3000, nyamara abariho ubu batarenga 500, bigaragaza icyuho gikomeye kigomba kuzibwa vuba.
Amasomo mashya agiye gutangira
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera muri Nzeri 2026, izafatanya n’amashuri makuru arimo Rwanda Polytechnic gutangiza amasomo azamara imyaka ibiri, agamije gutegura abakozi b’umwuga mu butabazi bwihuse.
Ibi biteganyijwe kuzafasha u Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi z’ubutabazi bw’ibanze, no kugabanya impfu zituruka ku gutinda gutabarwa.
No comments