RURA yafatiye ibihano bikomeye Canalbox: Abakiliya bose bagizweho ingaruka bagomba guhabwa indishyi

 

RURA yafatiye ibihano bikomeye Canalbox

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, rwatangaje ko rwafatiye ibihano ikigo cya GVA Rwanda Ltd (Canalbox), nyuma y’igihe kirekire abakiliya bacyo binubira serivisi mbi n'ikatagurika rya internet.

Indishyi n’amande ya buri munsi 

Hashingiwe ku itegeko rigenga ikoranabuhanga n'itumanaho mu Rwanda, RURA yategetse Canalbox gukora ibi bikurikira:

  • Guha indishyi: Abakiliya bose bagizweho ingaruka na internet mbi hagati ya tariki ya 13 na 20 Mata 2026 bagomba guhabwa indishyi.

  • Amande: Canalbox izajya yishyura amande ya buri munsi kugeza igihe izaba yakemuriye ibibazo byose ikubahiriza amabwiriza agenga itumanaho.

  • Raporo: Iki kigo kigomba gutanga raporo z'aho kigeze gikemura ibyo bibazo mu gihe cyagenwe.

Kurengera abafatabuguzi 

Ibi bihanwa bije nyuma y'uko RURA yari yabanje guhamagaza ubuyobozi bwa Canalbox ngo butange ibisobanuro ariko serivisi zigakomeza kuba mbi. RURA yaburiye iki kigo ko nibatubahiriza ibi bisabwa, hazafatwa izindi ngamba zikaze ziteganywa n’amategeko.


 Urugero rushya rw’iterambere: Internet Banking mu Mirenge SACCO izatangira gukora mu Ukuboza 2026 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.