RIB yafashe umugabo wakoreshaga WhatsApp mu gushuka abakobwa abizeza akazi akabafata ku ngufu

umugabo wakoreshaga WhatsApp mu gushuka abakobwa


Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Habarurema Jean D’amour, ukurikiranyweho gushuka abakobwa babaga bashaka akazi binyuze kuri WhatsApp, hanyuma akabafata ku ngufu akanabambura ibyo bafite.

Umutego wo kuri Group ya ‘Shaka Umukunzi’ 

Iperereza rya RIB ryagaragaje ko Habarurema yacungiraga abakobwa banyura ku rubuga rwa WhatsApp rwitwa ‘Shaka Umukunzi’, aho rimwe na rimwe hacishwaga amatangazo y’akazi. Uyu mugabo yabizezaga ko akazi kabonetse i Shyorongi, akaboherereza itike, hanyuma bahura akabajyana mu gashyamba kamuri hafi aho akabasambanya ku gahato akanabambura akoresheje iterabwoba ry’uko azabica.

Ibyaha bikomeye akurikiranyweho 

Uyu mugabo yafashwe amaze kugirira nabi abakobwa batandukanye bavuye i Kigali, Kamonyi na Bugesera, harimo n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure. Habarurema akurikiranyweho ibyaha bitatu:

  1. Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

  2. Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi (hari umukobwa yateye icyuma agerageje kumurwanya).

  3. Gusambanya umwana.

RIB iburira abaturage kutizera abantu babizeza ibitangaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ikabasaba gukomeza kugira amakenga ku muntu wese babonye binyuze mu buryo nk'ubwo.


 Ikoranabuhanga mu ngendo: Ecofleet Solutions yatangiye kugerageza uburyo bwo kumenya aho bisi zigeze muri Kigali 



No comments

IZIHERUKA

UAE yatangaje ko igiye kuva muri OPEC na OPEC+: Ingaruka ku isoko ry’ingufu ku isi

  Ku wa 1 Gicurasi 2026, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) izasezera burundu mu muryango w’ibihugu bicuruza peteroli (OPEC), icyemezo kije g...

Powered by Blogger.