Rutsiro: Abakozi birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko basubijwe mu kazi nyuma y’imyaka itatu

 

Rutsiro: Abakozi birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Nyuma y’urugendo rutoroshye mu nkiko, Mujawimana Anathalie na Muhire Eliezer basubijwe mu kazi n’Akarere ka Rutsiro, nyuma y’uko ubutabera bwemeje ko akazi bari barakambuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka wa 2023.

Imvano y’ikibazo 

Muri Gicurasi 2023, aba bakozi batawe muri yombi bakekwaho kwiba inkunga y’imyenda yari igenewe abahuye n’ibiza. Nubwo bari bagifunzwe bataramenywa n’icyaha, Ubuyobozi bw’Akarere bwahise bubirukana, umwanzuro inkiko zaje kwemeza ko wari ufashwe hutihuti kandi unyuranyije n’amategeko.

Urugendo rw’ubutabera 

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi n’Urukiko Rukuru (Urugereko rwa Rusizi) byashimangiye ko aba bakozi ari abere. Usibye gusubizwa mu kazi, ubutabera bwategetse ko:

  • Bahabwa imishahara y’amezi atandatu nk’indishyi.

  • Kwishyurwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka.

  • Gukurwa kuri 'Blacklist' yari yarababujije kubona akandi kazi.

Isomo ku nzego za Leta 

Iyi nkuru ije mu gihe raporo ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (2024/25) igaragaza ko Leta ikomeje gushyira mu kaga amafaranga y’abanyarwanda mu manza z’umurimo, aho mu mwaka ushize gusa Leta yatanze arenga Miliyoni 30 Frw mu ndishyi z’abakozi barenganyijwe.



 Urugero rushya rw’iterambere: Internet Banking mu Mirenge SACCO izatangira gukora mu Ukuboza 2026 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.