POLISI Y’U RWANDA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi barenga 5,700
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abapolisi 5,746 ba Polisi y’u Rwanda (RNP), barimo n’abofisiye bakuru bahawe amapeti yo mu rwego rwa jenerali (General Officers level).
Izi mpinduka zije mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gukaza ingamba mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo haba mu gihugu no mu butumwa bw’amahoro hanze yacyo muri uyu mwaka wa 2026.
Abazamuwe mu ntera b’ingenzi:
Bakuwe kuri ACP bagezwa kuri CP (Commissioners of Police):
CP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi
CP Bértin Mutezintare
CP Emmanuel Karasi
CP Barthélémy Rugwizangoga
CP Fidèle Mugengana
Bakuwe kuri CSP bagezwa kuri ACP (Assistant Commissioners of Police): Abofisiye 10 bari bafite ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bazamuriwe mu ntera bahabwa irya Assistant Commissioner of Police (ACP).
Abandi bazamuriwe mu ntera: Abapolisi bandi 5,731 bo mu nzego zitandukanye na bo bahawe amapeti mashya.
Isesengura rya Inganjinews
Kuzamurwa mu ntera muri Polisi ntabwo ari uguhindura amapeti gusa, ahubwo ni ukwongererwa inshingano. Ba ACP bageze ku rwego rwa CP baba binjiye mu cyiciro cy’ubuyobozi bukuru bw’urwego (Top Management), bafata ibyemezo bikomeye ku mutekano w’igihugu. Ibi bitwibutsa ko "Umwete n'ubunyangamugayo mu kazi bitanga umusaruro", kandi ko inzego z'u Rwanda zishimira abakozi bitanze.

No comments