UBUTABERA: Dosiye ya DC Clement yagejejwe mu Bushinjacyaha aregwa ibyaha bitanu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Niyigaba Clement, uzwi nka DC Clement, nyuma y’iminsi umunane atawe muri yombi. Uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha bitanu by’ibanze, mu gihe hari n’ibindi birimo ruswa bikiri mu iperereza.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko iyi dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 8 Mata 2026. DC Clement yari amaze iminsi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana kuva yafatwa tariki 31 Werurwe 2026.
Ibyaha bitanu DC Clement akurikiranyweho:
Kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi.
Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Kurwanya ububasha bw’amategeko.
Gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange.
Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.
Isomo ku banyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga:
Iperereza rya RIB ryagaragaje ko DC Clement yivanze mu kibazo cy’inzu itari iye, kandi n’icyangombwa cyo kuvugurura cyatanzwe ntaho gihuriye na we. Dr. Murangira yavuze ko abantu badakwiye kwihisha mu mutaka w’umwuga bakora kugira ngo batere igitutu abandi bari mu kazi, ashimangira ko "nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko."
Isesengura rya Inganjinews
Iyi nkuru iributsa abantu bose, by'umwihariko abanyamakuru n'abakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga (YouTubers), ko umwuga bakora utabaha uburenganzira bwo kurenga ku mategeko cyangwa kubangamira abayobozi bari mu nshingano zabo. Ibi kandi bitwigisha "Uburenganzira bufite imbibi" (Rights with responsibilities). Iyo uburenganzira bwawe butangiye kubangamira umutekano n'akazi k'abandi, ubutabera buragusanga.
No comments