Nyuma y’iturika rya Camp Base: Perezida Ndayishimiye yahinduye abayobozi bakuru mu ngabo z’u Burundi

 

Nyuma y’iturika rya Camp Base: Perezida Ndayishimiye yahinduye abayobozi bakuru mu ngabo z’u Burundi

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yasohoye iteka rishyiraho abayobozi bashya mu nzego zikomeye z’igisirikare. Izi mpinduka zije nyuma y’iturika rikomeye ryabaye mu bubiko bw’intwaro i Bujumbura rigateza urujijo ku mikorere n’uburyo intwaro zicungwa.

Abayobozi bashya bahawe inshingano:

  • Col. Thierry Kabula: Umukuru w’Ishami rishinzwe ibikoresho mu ngabo.

  • Col. Gordien Kazindu: Umukuru w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga, Itumanaho n’Amakuru (ICT).

  • Gen. de Brigade Desiré Manirakiza: Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo zirwanira ku butaka.

  • Col. Jean Pierre Mbonyiyeze: Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane.

Ihurizo ku iturika rya "Camp Base" 

Izi mpinduka zifitanye isano ya bugufi n’ibyabaye i Musaga mu kigo cya "Camp Base" mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe. Iturika ry’ububiko bw’intwaro ryasize amazu yangiritse n’abaturage benshi bafite ubwoba.

Icyakuruye impaka ni uko Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko iturika ryatewe n’amashanyarazi, ariko Perezida Ndayishimiye mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru Yaga, akanyomoza ayo makuru avuga ko mu bubiko bw’intwaro nta mashanyarazi abamo. Ibi bishobora kuba aribyo byatumye hafatwa icyemezo cyo guhindura abashinzwe ibikoresho n’itumanaho kugira ngo hamenyekane ukuri.

Ese ubona izi mpinduka mu bubiko n'Ikoranabuhanga zizashobora gukumira izindi mpanuka nk'izabaye i Musaga, cyangwa hari ikindi kibazo cyihishe inyuma y'iturika ry'intwaro?



 Amasezerano akomeje gushyirwa mu bikorwa: Amerika yongeye kohereza undi mubare w’abimukira muri RDC 

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.