Ibiganiro by’Amahoro: Putin yiteguye guhura na Zelensky, ariko Moscow na Kiev ntizumvikanira aho bazahurira
Kuri uyu wa 22 Mata 2026, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya (Kremlin), Dmitry Peskov, yatangaje ko Perezida Vladimir Putin yiteguye guhura na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Nubwo iyi ari intambwe ikomeye, inzira y’amahoro iracyazitirwa n’aho ibi biganiro byabera.
Ibisabwa na Moscow vs Ibisabwa na Kiev
Ku ruhande rw’u Burusiya: Peskov yashimangiye ko Putin azahura na Zelensky ari uko gusa hari "umusaruro ufatika" uwo muhuro uza gutanga, cyanecyane kurangiza amasezerano y’amahoro. Kremlin inashaka ko inama ibera i Moscow.
Ku ruhande rwa Ukraine: Perezida Zelensky yagaragaje ko yiteguye ibiganiro by’impande eshatu (Ukraine, u Burusiya, na Amerika). Gusa, yateye utwatsi igitekerezo cyo kujya i Moscow, avuga ko yiteguye guhurira mu gihugu icyo aricyo cyose usibye u Burusiya na Belarus.
Inzitizi ya Amerika na Iran
Zelensky yavuze ko ibiganiro byadindiye ahanini bitewe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zerekeje amaso n’imbaraga ku ntambara iyihuza na Iran. Ibi bitumye Ukraine isaba ko Amerika yongera gushyira ingufu mu kibazo cy’u Burusiya kugira ngo intambara ihagarare.
Amateka n'ubushyamirane \
Abaperezida baherukaga guhura imbonankubone mu mwaka wa 2019. Nubwo Donald Trump yigeze kuvuga ko Putin adakunda Zelensky, ibi bihe bishya bishobora guhatira aba bagabo bombi kwicara ku meza imwe nubwo batishimirana.
Ese ubona ari ikihe gihugu kishyizemo hagati cyaba kiboneye guhuriramo aba baperezida bombi kugira ngo amahoro aboneke?

No comments