NETFLIX PLAYGROUND: Porogaramu nshya y’imikino y’abana bafite imyaka 8 no munsi

 

Netflix Playground kids video games April 2026

Sosiyete ya Netflix yamaze gushyira hanze porogaramu nshya yiswe "Netflix Playground," yagenewe gufasha abana bato (munsi y’imyaka 8) kwidagadura binyuze mu mikino y’ikoranabuhanga itarimo ibyamamazwa cyangwa ikiguzi cy’inyongera.

Iyi porogaramu ije nk’igisubizo ku babyeyi bahuraga n’ikibazo cy’imikino isaba kwishyura imbere (in-app purchases) cyangwa irimo amatangazo yamamaza ashobora kurangaza abana.

Ibiranga Netflix Playground:

  • Ubuntu: Iboneka ku bantu bose basanzwe bafite ifatabuguzi (Subscription) rya Netflix ku buntu.

  • Nta kwamamaza: Ntabwo irimo amatangazo cyangwa uburyo bwo kugurira ibintu imbere muri porogaramu.

  • Buri hanze ya Internet (Offline): Imikino yose ishobora gukinwa umwana adakeneye kuba ari kuri internet, ibi bikaba bifasha mu kurinda abana akaga ko kuri interineti no kuzigama interinet ikoreshwa (Data).

  • Abakinnyi bazwi: Irimo imikino y’abantu bakunzwe n’abana nka Peppa Pig na Sesame Street.

Igihe izagera mu Rwanda n'ahandi ku isi: 

Kugeza ubu iyi porogaramu iri gukoreshwa muri Amerika, Canada, n'u Bwongereza. Biteganyijwe ko izashyirwa hanze ku rwego rw’Isi, harimo no mu Rwanda, tariki ya 28 Mata 2026.

Ingamba nshya za Netflix: 

Nyuma y’uko ishami ry’imikino rya Netflix ryari ryamaze imyaka ine rigenda biguru ntege (kuva muri 2021), Netflix Playground ije nk’umuvuno mushya. Nubwo hafunzwe studio zimwe zikora imikino, Netflix ubu ishyize imbere imikino y’abana, iy’abantu benshi (multiplayer), n’ikoranabuhanga rya Cloud Gaming (gukinira kuri internet).


SOMA: VETO MURI LONI: u Burusiya n’u Bushinwa babangamiye umwanzuro wo kohereza ingabo muri Hormuz

No comments

IZIHERUKA

OPERATION EPIC FURY: Ibyo abasirikare ba Amerika bariye n’ibyo banyoye muri Operation Epic Fury

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Pentagon kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026, General Dan Caine yagaragaje ishusho y’ibikoresho ...

Powered by Blogger.