Miliyoni 16 Frw ku itike imwe! Ibiciro by’Igikombe cy’Isi cya 2026 byatumbagiye mu buryo buteye ubwoba
Abakunzi b’umupira w’amaguru bateganyaga kuzerekeza muri Amerika, Canada, na Mexique kureba Igikombe cy’Isi cya 2026 baguye mu kantu, nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rishyiriye hanze ibiciro bishya by’amatike bishobora kugera kuri miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe.
Icyiciro cya mbere cyo kugurisha amatike cyagaragaje ko itike ihenze cyane yo kureba umukino wa nyuma izaba igura $10,900 (asaga miliyoni 16 Frw). Iki giciro kije kinyuranye cyane n’icyari cyateganyijwe mu gitabo cyo gusaba kwakira irushanwa, aho ibihugu byateganyaga ko itike ihenze itazarenza $1,550 (miliyoni 2.2 Frw).
Izamuka ridasanzwe mu mezi ane
Ugereranyije ibiciro byashyizwe hanze muri uku kwezi kwa Mata n’ibyari byatangajwe mu Ukuboza 2025, ubona ko hari izamuka rikabakaba 38%.
Dore uko ibiciro byagiye bihinduka mu byiciro bitandukanye:
Amatike ya mbere (Category 1): Yageze kuri $7,380 avuye kuri $5,575 (izamuka rya 32.78%).
Amatike ya kabiri (Category 2): Yageze kuri $5,785 avuye kuri $4,185 (izamuka rya 38.23%).
Umukino wa nyuma: Itike yashyizwe ku $10,900, mu gihe mu Ukuboza yari ku $8,680.
Itandukaniro rya Qatar 2022 na Amerika 2026
Ibi biciro bishya bishobora gutuma Igikombe cy’Isi cya 2026 kiba irushanwa ryahenze kurusha ayandi yose mu mateka. Urugero, mu Gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar mu 2022, itike yo mu myanya ihenze cyane (VIP) yari igura $1,604 (miliyoni 2.3 Frw). Ibi bivuze ko itike yo muri 2026 ihenze inshuro hafi ndwi (7x) kurusha iya Qatar.
Kuki amatike yahenze gutya?
Abasesenguzi bagaragaza ko izamuka ry’ibi biciro rishingiye ku busabe bwinshi bw’abafana n’imiterere y’ubukungu bwa Amerika, Canada, na Mexique. FIFA kandi yongereye umubare w’amakipe azakina (48), bivuze ko n’imikino iziyongera, bigatuma n’ibiguzi byo gutegura iri rushanwa bizamuka.
Ibi bije mu gihe Afurika izahagararirwa n’amakipe 10, arimo na RDC iherutse kwandika amateka yo gusubira mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52.
No comments