Amerika na Isiraheli basenye ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi cya kera kurusha ibindi muri Iran
Ibitero by’indege bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byibasiye kandi bisenya burundu ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi cya kera kurusha ibindi muri Iran, kizwi nka "Pasteur Institute", mu ibitero bikomeje guhungabanya icyo gihugu.
Nk’uko amakuru dukesha al Jazeera abigaragaza, Isiraheli yemeje kandi ko yibasiye uruganda rw’imiti rw’ingenzi muri Iran, mu gikorwa cyiswe icyo guca intege ubushobozi bw’icyo gihugu mu rwego rw’ubuvuzi n’ikoranabuhanga rya siyansi.
Pasteur Institute: Igihombo ku kiremwamuntu
Ikigo cya Pasteur Institute cyari kizwiho kuba inkingi ya mwamba mu gukora inkingo n’ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Isenywa ryacyo rishobora gusiga icyuho gikomeye mu rwego rw’ubuzima bw’abaturage ba Iran, dore ko ari cyo kigo cyizerwaga mu gukemura ibibazo by’ubuzima byihariye muri icyo gihugu.
Ingaruka ku rwego rw’isi
Ibi bitero bije mu gihe umwuka mubi hagati ya Isiraheli, Amerika, na Iran ukomeje kuzura bitewe n'ibibazo by'intwaro za kirimbuzi n'ubwiganze mu karere. Isenywa ry’inganda z’imiti rishobora gutuma Iran itangira gutumiza imiti hanze ku bwinshi, ibintu bishobora kuzamura ibiciro by’imiti ku isoko mpuzamahanga, birimo n’isoko rya Afurika.
Nk’uko Minisitiri Yusuf Murangwa aherutse kubigaragaza mu Rwanda, aya makimbirane ari mu bihugu by’Abarabu niyo ntandaro y’inguzanyo u Rwanda ruri gufata kugira ngo rukumire izamuka ry’ibiciro ryatezwa n’ibi bibazo.
Ubutabazi n’ibitero bikomeje
Kugeza ubu, inzego z’ubutabazi muri Iran zikomeje kugerageza kuzimya inkongi z’umuriro no gushakisha niba hari abantu bagwiriwe n’izi nyubako. Isiraheli yo ivuga ko ibi bitero ari amayeri yo kurinda umutekano wayo no guca intege ibikorwa byose Iran yashyiramo imbaraga mu bijyanye n’intambara.
Soma:

No comments