Inkuru ibabaje i Munyiginya: Umukobwa yaphuye azira umuriro w’amashanyarazi bikekwa ko yatezwe na musaza we
Abaturage bo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana bagwiriwe n’icyago, nyuma y’urupfu rw’umukobwa wishwe n’umuriro w’amashanyarazi bikekwa ko yategewe nkana na musaza we mu igare ryari mu rugo.
Nk’uko amakuru dukesha TV na Radio One abigaragaza, uyu mukobwa yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yakoraga ku igare rya musaza we. Icyakora, icyatunguye benshi ni uburyo uwo muriro wageze muri iryo gare, dore ko hari bikekwa ko byakozwe nkana.
Amakimbirane yatumye hatwa ubuzima?
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bakeka ko musaza w’uyu mukobwa yaba yarashyize umuriro w’amashanyarazi mu igare rye abishaka, agamije gukumira mushiki we ngo ntazongere kurikoresha. Ibi bikaba byatwaye ubuzima bw’uyu mwana mu buryo butunguranye kandi bubabaje.
Ubu bugizi bwa nabi cyangwa uburangare bukabije bwashyize umuryango mu mwijima, ndetse bitera ubwoba n’abaturanyi bibaza uburyo umuntu ashobora gushyira amashanyarazi mu kintu gikoreshwa n’abantu benshi mu rugo.
Inzego z’umutekano zirakurikirana iki kibazo
Kugeza ubu, hategerejwe itangazo rya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye n’icyaha gishobora guhamwa uyu musore mu gihe byaba byemezwa ko yabikoze abishaka (Homicide).
Uru rupfu ruje rukurikira izindi mpanuka z’umuriro w’amashanyarazi zikunze kugaragara mu ngo, ariko ubu buryo bwo "gutega umuriro" mu bintu by’imbere mu rugo bwo bufatwa nk’uburyo bushya kandi bukomeye bw’ubugizi bwa nabi.
Soma:

No comments