Micky yashyize ukuri hanze: "Killaman ntiyahawe inkwano yanjye, kwari ukumuha icyubahiro"

Micky yashyize ukuri hanze

Umukinnyi wa filime Mukobwajana Asifiwe, benshi bazi nka Micky, yagize icyo avuga ku bwavuzwe mu bukwe bwe na Agiraneza Pacifique, by’umwihariko ku ruhare rwa Niyonshuti Yannick (Killaman) mu muhango wo gukwa.

Inkwano yahawe umuryango, si Killaman 

Micky yashimangiye ko inkwano ye yahawe umuryango we nk’uko amateka n’umuco bimeze, nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’umubyeyi we n’umugabo we Pacifique. 

Yavuze ko ibyavuzwe ko Killaman ari we wakiriye inkwano ari ibihuha bitari byo, kuko "ntiyagombaga kuyihabwa dore ko atari we wamubyaye."

Igisobanuro cy’ingofero Killaman yambitswe 

Ku bijyanye n’ingofero y’icyubahiro Killaman yagaragaye yambaye, Micky yasobanuye ko bwari uburyo bwo kumushimira uruhare rukomeye yagize mu kumufasha kumenyekana no gutera imbere mu mwuga wa filime. 

Yavuze ko ari icyubahiro yamuhaye nk’umuntu wamubaye hafi mu rugendo rwe rw’ubwamamare, nk’uko hari n’abandi yashimiye.

  Cardinal Kambanda yatanze umuburo ku muryango nyarwanda: “90% by’abana bo ku muhanda ni ibitambo by’ingo zasenyutse” 


No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.