Cardinal Kambanda yatanze umuburo ku muryango nyarwanda: “90% by’abana bo ku muhanda ni ibitambo by’ingo zasenyutse”

Cardinal Kambanda


Mu kiganiro cyibanda ku mibereho n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda cyabaye kuri uyu wa 28 Mata 2026, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko kwiyongera kwa gatanya n'amakimbirane mu ngo biri kwica ejo hazaza h'abana mu buryo bukomeye.

Abana nk'ibitambo by'amakimbirane

Cardinal Kambanda yagaragaje ko umwana akenera urukundo rwa se na nyina bari hamwe kugira ngo akure neza mu ntekerezo no mu muco. 

Yavuze ko abana benshi bazwi nka "mayibobo" baboneka mu mijyi atari impfubyi, ahubwo ari abana bahunze amakimbirane n’isenyuka ry’ingo z’ababyeyi babo. Ati: "Ubuzima bw’umwana bugizwe n’ubumwe bw’urukundo rw’ababyeyi, iyo ruhungabanye na we biramuhungabanya."

Imibare ya NISR: Ingo nshya ni zo ziri gusenyuka cyane 

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yo mu mwaka wa 2025 ishishikariza abantu kwitwararika, dore ko mu miryango 2,629 yahawe gatanya, abasaga 41% bari bamaranye igihe kitageze ku myaka 10. 

Ibi byerekana ko ingo nshya ari zo zifite ibibazo byinshi byo kutumvikana, aho abamaranye imyaka iri hagati ya 5 na 9 ari bo baje ku isonga mu gutandukana.


 Chancelier Friedrich Merz: Iran yasuzuguje Amerika, yatumye itaha zimyiza imoso mu biganiro bya Pakistan 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.