Inkuru nziza: Urubyiruko n’abahanzi bashyiriweho inguzanyo y’inyungu ya 9%

 

Utumatwishima


Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) ku bufatanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), batangaje amabwiriza mashya y’ikigega kigamije gufasha urubyiruko n’abahanzi kugera kuri serivisi z’imari binyuze mu nguzanyo zoroheje.

Ibintu bitatu by’ingenzi byahindutse:

  1. Ingwate: Usaba inguzanyo asabwa gusa ingwate ihwanye na 10% by’amafaranga asaba (mu gihe bisanzwe ari 100% cyangwa arenga mu zindi banki).

  2. Inyungu: Inyungu yashyizwe kuri 9%, ikaba ari imwe mu nshuro nkeya mu gihugu haboneka inyungu iri munsi ya 10%.

  3. Inkunga (Cashback): Umushinga wishyuye neza ugenerwa inkunga ya 10% y’inguzanyo yafashe iyo usozeye kwishyura.

Uko bikora n’ibisabwa:

  • Ingano y'amafaranga: Umushinga ntugomba kurenza miliyoni 10 Frw.

  • Igihe cyo kwishyura: Hagati y'amezi 6 n'imyaka 5, ariko ugasubiza nyuma y'amezi 3 umaze kuyahabwa.

  • Ibisabwa: Kuba ufite hagati y’imyaka 18-30 (uretse ku bahanzi), kuba ufite TIN Number, konti muri banki imaze umwaka, n’inyandiko y’umushinga (Business Plan) igaragaza uko uzunguka.


No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.