MFT: RBC yatangije uburyo bushya bwo guhinduranya imiti ya Malaria mu Rwanda

MFT: RBC yatangije uburyo bushya bwo guhinduranya imiti ya Malaria mu Rwanda


Mu rwego rwo kwirinda ko agakoko gatera Malaria kageraho kakamenyera imiti gasanzwe gahabwa (Coartem), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangije uburyo bushya bwo gukoresha imiti itandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu, buzwi nka Multiple First-line Therapies (MFT).

Kuki ubu buryo buje ubu? 

RBC igaragaza ko gukoresha umuti umwe igihe kirekire bituma agakoko gatera Malaria kagira ubudahangarwa, bigatuma umurwayi anywa umuti ariko ntiyoroherwe. Raporo yo mu 2025 yerekanye ko u Rwanda rwigeze kugira abarwayi ba Malaria bageze kuri miliyoni 1,2, bityo gukaza ingamba mu kuvura ari ryo shingiro ryo kugabanya iyo mibare.

Imiti mishya yaje kunganira Coartem 

Uretse Coartem yari isanzwe imenyerewe, u Rwanda rwatangije indi miti ibiri ikomeye:

  1. Dihydroartemisinin-Piperaquine (DHAP)

  2. Artesunate-Pyronaridine (ASPY)

Habimana Pierre Celestin, umuganga ku kigo nderabuzima cya Shyorongi, yavuze ko ubu buryo bwatangiye gutanga umusaruro, kuko abarwayi bahabwa iyi miti mishya bari gukira vuba ugereranyije n’uko byari bimeze mbere, aho wasangaga umurwayi agaruka nyuma y’icyumweru akiri kurwara.


 Umujyi wa Kigali watanze umuburo ku modoka zishaje zitwara abanyeshuri, usaba amashuri gukoresha bisi rusange 

No comments

IZIHERUKA

MFT: RBC yatangije uburyo bushya bwo guhinduranya imiti ya Malaria mu Rwanda

Mu rwego rwo kwirinda ko agakoko gatera Malaria kageraho kakamenyera imiti gasanzwe gahabwa (Coartem), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (R...

Powered by Blogger.