UAE yatangaje ko igiye kuva muri OPEC na OPEC+: Ingaruka ku isoko ry’ingufu ku isi

 

UAE yatangaje ko igiye kuva muri OPEC na OPEC+: Ingaruka ku isoko ry’ingufu ku isi

Ku wa 1 Gicurasi 2026, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) izasezera burundu mu muryango w’ibihugu bicuruza peteroli (OPEC), icyemezo kije gukurikira politiki nshya y’iki gihugu yo kwigenga ku isoko ry’ingufu.

Kuki UAE ishatse kwigenga ubu? 

Minisitiri ushinzwe ingufu muri UAE, Suhail Al Mazrouie, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku ntego y’igihe kirekire yo kwitunganyiriza urwego rw’ingufu bitabaye ngombwa ko bagendera ku mabwiriza y’ibindi bihugu. UAE itunganya utugunguru miliyoni 2,9 twa peteroli ku munsi, ariko irashaka kugeza kuri miliyoni 5 mu 2027—intego ishobora kuba yarahitaga igongana n'imipaka (quotas) ishyirwaho na OPEC.

Ingaruka kuri OPEC n’isi 

Kuva kwa UAE ni igihombo gikomeye kuri OPEC kuko iki gihugu cyihariye 15% by’ibyo uyu muryango utunganya. Ibi bishobora gutuma ibiciro bya peteroli ku isi bihindagurika mu buryo butunguranye, cyane ko UAE izaba ifite ubushobozi bwo gushyira ku isoko ingano ishaka bitanyuze mu masezerano ya OPEC+.


 MFT: RBC yatangije uburyo bushya bwo guhinduranya imiti ya Malaria mu Rwanda 

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.