Umujyi wa Kigali watanze umuburo ku modoka zishaje zitwara abanyeshuri, usaba amashuri gukoresha bisi rusange

 

Umujyi wa Kigali watanze umuburo ku modoka zishaje zitwara abanyeshuri,

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko kugira ngo umuvundo w’imodoka mu mihanda ugabanuke, ari ngombwa ko amashuri ahagarika gahunda yo gutuma buri mubyeyi akoresha imodoka ye bwite akajyana umwana ku ishuri, ahubwo hagashyirwaho uburyo bwa bisi rusange.

Ntabwo bisi itwara abana igomba kuba ishaje 

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko hari amashuri yari amaze iminsi akoresha bisi zishaje cyane zarasezerewe mu gutwara abagenzi basanzwe. 

Yashimangiye ko imodoka zitwara abanyeshuri zigomba kuba ari nshya, zifite umutekano kandi zisa neza, aho kuba izatewe irangi gusa ngo hihishwe ubusaza bwazo.

Igenamigambi rishya rya 'Ecofleet Solutions' 

Umuyobozi wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yavuze ko bagiye gufatanya na MINEDUC na MININFRA mu gukora igenamigambi ryo kumenya aho abanyeshuri baturuka n'aho amashuri aherereye. 

Ibi bizatuma hashyirwaho gahunda inoze yo gutwara abana benshi mu modoka nkeya, bityo umuvundo n'ikiguzi cy'ibikomoka kuri peteroli birere bitumbagira uyu munsi bikagabanuka.


 OMS yemeje umuti mushya wa Malaria ku bana: Intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.