Kuva muri Amerika ujyanwa muri RDC: Perezida wa Colombia yategetse ko abaturage be boherejwe i Kinshasa bacyurwa vuba na bwangu

Kuva muri Amerika ujyanwa muri RDC: Perezida wa Colombia yategetse ko abaturage be boherejwe i Kinshasa bacyurwa vuba na bwangu


Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yamaganye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kohereza abimukira bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ategeka ko abanya-Colombia bose bagejejwe i Kinshasa bagarurwa iwabo.

Ubuhamya bukora ku mutima 

Mu bimukira 15 bagejejwe i Kinshasa mu cyumweru gishize, harimo Jorge Cubillos (42) wasobanuye agahinda yagize ubwo yamenyaga ko agiye kujyanwa muri Afurika aboshye. Yagize ati: "Twari turi kujyanwa tuboshye mu gihugu tutazi, kiri hakurya y’isi. Sinigeze ntekereza ko nzagera muri Afurika mu bihe nk’ibi."

Mugenzi we Carlos Rodelo, wari warahunze Colombia kubera gukangishwa kwamburwa amafaranga ku ngufu, yavuze ko bafashwe nk’abacakara mu gihe cy’urugendo kandi ko batari bazi aho bagiye kugeza bageze i Kinshasa.

Diplomasi n'amagambo akaze hagati y'abayobozi 

Perezida Petro ntiyariye iminwa, kuko yakoresheje urubuga rwa X anenga mugenzi we wa Ecuador, Daniel Noboa, amushinja kuba arebera mu gihe abaturage be bakandamizwa n'inshuti ze (Amerika). Petro yategetse Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga guhita acyura abo banya-Colombia, ashimangira ko bagomba kugarurwa "bataboshywe."

Ese bafite amahirwe yo kuguma muri Congo? 

Nubwo Leta ya Congo yavuze ko ishobora kubaha viza z'igihe kirekire, benshi muri aba bimukira barimo abanya-Colombia, abanya-Peru, n'abanya-Ecuador bavuga ko bahitamo gusubira mu bihugu byabo bahunze aho kuguma muri RDC batari bazi n'ubusanzwe.

Ese ubona kohereza abimukira ku mugabane batigeze bageramo ari umuti ukwiye w’ikibazo cy’abimukira, cyangwa ni ukurenga ku burenganzira bwa muntu?


  Kwinjira kw'u Burusiya mu kibazo cya Iran gushobora guhindura amateka y'ingufu za kirimbuzi 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.