IBANGA RY’IMYAKA 30: Papa Leo XIV yikoreye Umusaraba muri Colosseum yibutsa ibihe bya Yohani Pawulo II
Ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yakoze igikorwa cy’amateka n’ubwitange bukomeye, ubwo yikoreraga umusaraba mu nzira y’ibihe 14 mu nyubako y’amateka ya Colosseum i Roma.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 30, cyari kimaze imyaka irenga 30 kitaba mu buryo bugaragara nk’ubu, dore ko Papa Leo XIV w’imyaka 70 yabikoze yikoreye umusaraba ubwe mu gihe cy’amasaha hafi abiri. Ibi byibukije benshi ibihe bya Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri wakunze kubikora hagati y’umwaka wa 1980 na 1994.
Isenygherwa ry’amateka muri Colosseum
Inyubako ya Colosseum, izwiho kuba yariciwemo abakristu ba mbere bahowe Imana, yatangiye gukoreshwa muri ubu buryo kuva mu mwaka wa 1756. Papa Leo XIV yavuze ko kwikorera uyu musaraba ari ikimenyetso cy’ubushake bwo kwifatanya n’Isi iri mu bubabare muri iki gihe.
Isengesho ryibanze ku bibazo by’isi ya none
Muri uyu mwaka wa 2026, amasengesho y’Inzira y’Umusaraba ntabwo yibanze gusa ku mateka ya Yezu, ahubwo yagarutse ku bibazo byugarije muntu:
Intambara n'amakimbirane: Hibutswe ibice by’isi birimo intambara (nk'iy'i Karaj n'iy'i Hormuz) bimaze iminsi bishegesha abaturage.
Ubukene n'itakara ry'indangagaciro: Papa yasabye ko abantu bose bafite aho bahuriye n'amadini basenyera umugozi umwe mu guharanira amahoro.
Imyaka 800 ya Mutagatifu Fransisiko w’i Assisi
Iki gikorwa kandi cyahuriranye no kwizihiza imyaka 800 ishize Mutagatifu Fransisiko w’i Assisi yitabye Imana (1226-2026). Hakoreshejwe amagambo ye azwiho gushaka amahoro no gukunda ibinyabuzima, bishimangira ko "Inzira y'Umusaraba" ari inzira y'urukundo n'imbabazi.
No comments