Kigali yiteguye Drake: Umuraperi w’icyamamare ku isi ategerejwe mu gitaramo gikomeye mu 2027
Mu Rwanda bafite amashyushyu nyuma y’aho umuraperi w’icyamamare, Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake, atangarije ko azataramira i Kigali ku wa 10 Gashyantare 2027. Iki gitaramo kiri muri gahunda y’ibitaramo bye bizenguruka isi yise “Drake Freeze the World Tour”.
Urugendo rwa Drake muri Afurika
Drake yateganyije ko uruhererekane rw’ibitaramo bye ruzatangirira ku mugabane w’Afurika mu ntangiriro za 2027. Dore uko imijyi imwe n’imwe izagenda yakira uyu muhanzi:
Afurika y’Epfo: Cape Town (8 Mutarama) & Johannesburg (9 Mutarama).
Nigeria & Misiri: Lagos (16 Mutarama) & Cairo (23 Mutarama).
Maroc: Marrakech na Casablanca.
Kigali: Ku itariki ya 10 Gashyantare 2027, ni bwo uyu munyamerika ukomoka muri Canada azataramira abanyarwanda.
Nairobi & Dar es Salaam: Azakomereza Nairobi (13 Gashyantare) asoze urugendo rwa Afurika i Gaborone tariki 24 Gashyantare.
Drake ni muntu ki ?
Drake yatangiye kwamamara cyane mu 2009 binyuze muri mixtape ye "So Far Gone", ari na yo yamufashije gusinyishwa na Lil Wayne muri Young Money Entertainment. Album ye ya mbere "Thank Me Later" yo mu 2010 ni yo yamwinjije burundu mu ruhando mpuzamahanga, bituma aba umwe mu bahanzi bahinduye isura ya Hip-Hop na R&B ku isi.
Ese ubona iki gitaramo cya Drake kigiye kuba intandaro yo kubona n’abandi bahanzi bakomeye nka Beyonce cyangwa Kendrick Lamar mu Rwanda mu minsi iri imbere?

No comments