Guhashya inkongi: Urwanda rugiye kugira uruganda rwa mbere rukora ibikoresho bya kizimyamoto
Inkongi z’umuriro zikomeje kuba ikibazo gihangayikishije mu Rwanda, aho imibare ya Polisi yerekana ko hagati ya 2020 na 2025 habaye inkongi 1,118. Kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu, rwiyemezamirimo Habimana Olivier yatangaje ko agiye kubaka uruganda rwa mbere mu Rwanda ruteranya ibikoresho byo kuzimya umuriro.
Uruganda rwa Miliyari 5 i Jabana
Uru ruganda ruzubakwa n'ikigo Cyusa Technology Africa, rukazatwara asaga miliyari 5 Frw. Biteganyijwe ko ruzubakwa mu cyanya cy'inganda i Jabana (Gasabo) guhera mu 2027, rugatangira gukora mu mpera za 2028.
Abakozi: Ruzatanga akazi ku bantu 400.
Ubuso: Rwiyemezamirimo yamaze kugura hegitari ebyiri z’ubutaka.
Ubufatanye: Barimo gukorana n’ibigo byo mu Bushinwa mu bijyanye n’ibishushanyo mbonera n’ibikoresho by’ibanze.
Gugabanya ibitumizwa mu mahanga
Kugeza ubu, hafi ya zose za kizimyamoto zikoreshwa mu Rwanda zitumizwa hanze. Habimana avuga ko uru ruganda ruzaziba icyo cyuho, ku buryo ibigo nka BNR, Marriot Hotel, n’ibindi bisanzwe bitunganyirizwa sisitemu zo kwirinda inkongi na Cyusa Technology, bizajya bikura ibikoresho mu Rwanda imbere.
Ese ubona ishingwa ry’uru ruganda rizajya ridufasha kugabanya ibiciro bya kizimyamoto, ku buryo buri rugo mu Rwanda rwabasha kuyitunga?

No comments