IRGC yahanuye indege ya Amerika: Iran yashyizeho igihembo ku muntu wese uzafata abapilote bayo

 

US Fighter Jet Shot Down Iran April 2026

Umutwe wo ku butaka w’igisirikare cya Iran (IRGC) watangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mata 2026, ko wahanuye indege y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari mu kirere cy’icyo gihugu, iki kikaba ari cyo gihombo cya mbere gikomeye Amerika itangaje ku mugaragaro kuva iyi ntambara yatangira.

Nk’uko amakuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Reuters abigaragaza, iyi ndege yahanuwe n’ubwirinzi bw’ikirere bwa Iran, ikaba yangiritse ku buryo budasubirwaho. Ibi bije mu gihe Amerika na Isiraheli bari bamaze iminsi bagaba ibitero bikomeye ku bikorwaremezo n’ibigo by’ubushakashatsi muri Iran.

Gushaka abapilote n’igihembo gikomeye

Kugeza ubu, amaso yose ari mu gace iyi ndege yaguyemo hashakishwa abapilote bari bayitwaye. Guverineri w’Intara ya Kohgiluyeh and Boyer-Ahmad muri Iran, yatanze ubutumwa bukomeye avuga ko umuntu wese uzafata aba bapilote cyangwa akabica, azashimirwa bikomeye n’ubuyobozi bw’igihugu.

Ibi byatumye habaho impungenge z’uko aba bapilote bashobora gufatwa bagafatwank'imfungwa z'intambara (Prisoners of War), ibintu bishobora gutuma Amerika irushaho kurakara.

Trump yarahiriye gukaza umurego

Perezida Donald Trump, n’ubwo atari yagira icyo avuga ku buryo bwihariye kuri iyi ndege yahanuwe, aherutse gutangaza ko mu byumweru bike biri imbere iyi ntambara igiye kurushaho gukaza umurego. Trump yashimangiye ko umugambi we ari uwo kurasa ibikorwaremezo by’ingenzi bya Iran kugeza igihugu cyemeye amasezerano y’amahoro cyangwa kikaryozwa buri gikorwa cyose kigaba kuri Amerika.

Ingaruka ku bukungu bw’isi

Ihanurwa ry’iyi ndege rishobora gutuma ibiciro by’ibitoro ku isoko mpuzamahanga byongera kuzumbuka, kuko bigaragaza ko intambara ishobora gufata igihe kirekire kurusha uko Amerika yabiteganyaga ko izarangira mu byumweru bitatu.


Soma: 

INTAMBARA YA AMERIKA NA IRAN: Ibiraro byatangiye gusenywa, Trump yahaye Iran integuza ya nyuma

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.