KUVA MU BWUBATSI MU BUTALIYANI UYOBOKA IKAWA I RUTSIRO: Inkuru itangaje ya Michaelle Kubwimana
Kubwimana Michaelle, umugore wize ibijyanye n’ubwubatsi bw’imbere mu nzu (Interior Architecture) muri Afurika y’Epfo no mu Butaliyani, ubu ari mu bagejeje ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu ruganda rwa Kinunu Agro Processing ruri ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.
Mu muryango we, ikawa si ubucuruzi gusa, ahubwo ni umurage wasizwe na se ndetse na sogokuru mu Murenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro. Michaelle ubu ayobora uru ruganda afatanyije na musaza we Serge Kubwimana, aho buri wese afite imigabane ingana na 50%.
Kuva mu "Architecture" ugana mu buhinzi
Michaelle asobanura ko n’ubwo yize ibitandukanye n’ubuhinzi, yaje kumva ashaka gukomeza umushinga wa se. Ati: “Mfite icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kunoza ubwiza bw’imbere mu nzu... Nakoze muri uru rwego imyaka myinshi, ariko nyuma nanjye numvise nshaka kujya mu mushinga w’ikawa kuko nabonaga inyungu zawo aho twari dutuye.”
Kinunu: Izingiro ry’ubukungu n’ubukerarugendo i Rutsiro
Uru ruganda ruri mu gace k’ubwiza nyaburanga hafi y’ibirwa bya Napoléon n’inkende. Kuri ubu, uretse gutunganya ikawa, Kinunu yabaye ahantu hashimirwa na RDB mu mukandara wa Congo Nile Trail:
Ubukerarugendo: Hakorerwa ingendo shuri ku bijyanye n’ikawa.
Amacumbi: Hari inzu y’abashyitsi (Guesthouse) na Restaurent biyoborwa n’umuvandimwe we.
Iterambere: Gufasha abatuye umudugudu n’akarere muri rusange binyuze mu gushaka isoko ry’ikawa yabo.
Kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda mu mahanga
Michaelle yatangiye urugendo rwo kwamamaza ikawa guhera mu 2014 i Dubai binyuze muri Boneza Coffee, nyuma mu 2020 ashinga Kawah Coffee muri Singapore, ubu akaba ari kugeza aya moko y’ikawa mu Bwongereza.
Igituma ikawa ye yihariye, ni uko asobanurira amahanga ko 90% by’abahinzi bakorana na bo ari abagore, ibyo bikanyura abaguzi bitewe n’uko bishyigikira iterambere ry’umugore mu cyaro.
Ishimwe ku buyobozi bw’u Rwanda
Michaelle yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame, kuko yashyizeho uburyo bworohereza abohereza ibicuruzwa mu mahanga:
“Dufite RwandAir ikora ingendo buri munsi hano mu Bwongereza, bikaba bimfasha jye n’abandi twohereza ibicuruzwa mu mahanga... ni amahirwe.”
Soma:

No comments