INTAMBARA YA AMERIKA NA IRAN: Ibiraro byatangiye gusenywa, Trump yahaye Iran integuza ya nyuma
Intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ikomeje gufata intera nshya kandi iteye ubwoba, nyuma y’aho ibitero by’indege bya Amerika bisenyeye ikiraro gikomeye cya "Bridge 1" mu Mujyi wa Karaj, kikaba ari kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi muri icyo gihugu.
Perezida Donald Trump yashyize hanze amashusho agaragaza iki kiraro cyacitsemo kabiri, akoresha uwo mwanya mu guha gasopo Guverinoma ya Iran. Trump yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ibigiye gukurikira niba Iran itaremeye amasezerano y’amahoro mu maguru mashya "amazi atararenga inkombe."
Umugambi wo kurasa ibikorwaremezo by’ingufu
Ibi bitero bije bikurikira integuza Trump yatanze ku wa 1 Mata 2026, aho yavuze ko Amerika igiye kwibanda ku kurasa ibikorwaremezo by’ibanze birimo amashanyarazi n’itumanaho muri Iran. Uyu mugambi ugamije guca intege uburyo icyo gihugu gikora n’uburyo igisirikare cyacyo cyitwara mu rugamba.
Amerika ivuga ko Iran imaze gushegeshwa n’iyi ntambara mu buryo bukomeye, ndetse Trump yemeza ko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu gusa, iyi ntambara izaba yarangiye Amerika yegukanye intsinzi.
Iran ntiyikozwa iby’agagege
Nubwo Amerika ivuga ko hari ibiganiro bishobora kuba, Guverinoma ya Iran yo yatangaje ko nta biganiro na bito yigeze igirana na Amerika kandi ko nta n’agahenge yigeze isaba. Iran ikomeje kugaragaza ko itazatezuka ku nshingano zayo zo kwirwanaho, nubwo ibikorwaremezo byayo biri kugenda bisenywa.
Ibi bitero bikomeje guhungabanya ubukungu bw’isi, nk’uko Minisitiri Yusuf Murangwa aherutse kubigaragaza mu Rwanda asobanura impamvu y’inguzanyo yo guhangana n’ingaruka z’intambara z’Abarabu ziri kugira ingaruka ku biciro by’ingufu n’ibiribwa.

No comments