Ikoranabuhanga rya Ukraine ryitabajwe: Amerika yatangiye kwifashisha ‘Sky Map’ mu guhangana n’ibitero bya Iran

 

Ikoranabuhanga rya Ukraine ryitabajwe: Amerika yatangiye kwifashisha ‘Sky Map’ mu guhangana n’ibitero bya Iran

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyatangiye gukoresha ikoranabuhanga ryakozwe n’Abanya-Ukraine ryitwa ‘Sky Map’, hagamijwe kurinda ibirindiro byacyo bya Prince Sultan Air Base muri Arabie Saoudite bikunze kwibasirwa n’indege zitagira abapilote (Drones).

Kuki Amerika yiyambaje Ukraine? 

Ukraine imaze imyaka ine ihanganye n’u Burusiya, ibintu byatumye Abenjennyeri bayo bahimba uburyo buhambaye bwo gutahura drones za Shahed (zikorwa na Iran ariko zikoreshwa n'u Burusiya). Ubu buhanga bufite ubushobozi bwo gutahura izo drones zikiri kure, maze bugahita bwohereza izindi drones zo kuzishenya zitaragera aho zitumwe.

Uburyo ‘Sky Map’ ikora 

Iri koranabuhanga ryatangiye gukorwa mu 2022, rishingiye ku rusobe rw’ibyuma bitahura amajwi n’imyanya (Sensors) birenga ibihumbi 10. Izi sensors zishobora kumenya aho drone iherereye n'aho yerekeza mu buryo bwihuse cyane kurusha radar zisanzwe.

Impaka za Politiki hagati ya Zelensky na Trump 

Nubwo Perezida Volodymyr Zelensky yari yemereye Amerika ubu bufatanye, uyu mwanzuro ntiwavuzweho rumwe n'abanyapolitiki bose muri Amerika, dore ko Donald Trump yari yarabyamaganiye kure mu minsi ishize.

Ese ubona kuba igihugu nka Amerika cyiyambaza ikoranabuhanga rya Ukraine ari ikimenyetso cy’uko intambara y’u Burusiya n’u Ukraine yahinduye isura y’ikoranabuhanga rya gisirikare ku isi yose?


 Umutekano muke mu nyanja: Amato atatu y’ubucuruzi yarasanyweho muri Hormuz, abiri atabwa muri yombi na Iran 

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.