Umutekano muke mu nyanja: Amato atatu y’ubucuruzi yarasanyweho muri Hormuz, abiri atabwa muri yombi na Iran

 

Umutekano muke mu nyanja: Amato atatu y’ubucuruzi yarasanyweho muri Hormuz, abiri atabwa muri yombi na Iran


Ibibazo mu muhora wa Hormuz bikomeje gufata intera iteye inkeke, nyuma y’uko ikigo UKMTO cy’u Bwongereza gitangaje ko andi mato abiri yongeye kuraswaho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026. Ibi bije bikurikira ubundi bwato bwari bwarashweho mbere, bituma umubare w’amato yibasiwe ugera kuri atatu mu munsi umwe.

Uko ibitero byakurikiranye

  1. Ubwato bwa mbere (Epaminondas): Ubwato bw’u Bugereki bwarasiwe mu ntera ya kilometero 27 uvuye ku nkombe za Oman.

  2. Ubwato bwa kabiri: Ubwato bwanditse muri Panama (ubwa kompanyi yo muri UAE) bwarasiwe kilometero 14 gusa uvuye ku nkombe za Iran.

  3. MSC Francesca (Ubwato bwa gatatu): Ubwato bwanditse muri Panama bwarasiwe mu ntera ya kilometero 11 uvuye ku nkombe za Iran bugerageza gusohoka muri uwo muhora.

Iran yishongoye ko yafashe amato 

Ingabo za Iranian Revolutionary Guard Corps (IRGC) zemeje ko uretse kurasa kuri ayo mato, zamaze no gufata amato abiri (Seized) mu rwego rwo kwerekana ko ari zo zigenzura uwo muhora unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku isi yose.

Ingaruka z’ibi bitero 

Ibi bitero bije mu gihe ibiciro by’ubwishingizi bw’amato n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira ku isoko ry’isi, bitewe n’uko Hormuz ikomeje kuba inzira y’urupfu ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ese ubona ubu buryo bwa Iran bwo kwibasira amato y’ubucuruzi buzayifasha mu mishyikirano na Amerika, cyangwa nibyo bishobora gutuma intambara yeruye irota?


  Kuva muri Amerika ujyanwa muri RDC: Perezida wa Colombia yategetse ko abaturage be boherejwe i Kinshasa bacyurwa vuba na bwangu 

No comments

IZIHERUKA

Ubutwari mu mwijima: Amb. Nduhungirehe yunamiye abakozi ba Loni bazize Jenoside, ashima n’ingabo zanze gukurikiza amabwiriza mabi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivi...

Powered by Blogger.